Jump to content

Ikawa

Kubijyanye na Wikipedia
Ikawa
Ikawa
ikawa
Ikawa
Ikawa
Ikawa itaratunganwa

Ikawa (izina ry’ubumenyi mu kilatini Coffea) ni igiti

ikawa

Ikawa yageze mu Rwanda ahagana mu mwaka wa 1900, ariko ubushakashatsi kuri iki gihingwa bwatangiye mu mwaka 1930 ubwo hageragezwaga imbuto zitandukanye z’ikawa zivuye muri Mulungu (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo).

Ikawa ubu ifata umwanya wa kabiri mu bihingwa nyuma y’icyayi mu kwinjiza amadovize ariko ihura n’ibibazo by’ibyonnyi n’indwara, uburyo bwo guhinga budatunganye n’imbuto zidafite umusaruro uhagije.

Kunywa ikawa bigira rukuruzi yo gutera kanseri yo mu ruhago, yo mu mabere, cyangwa ibiturugunyu (tumeur) ni utubyimba tubanziriza kanseri.

Akamaro ki ikawa

[hindura | hindura inkomoko]

1.Amakuru y’urubuga e-sante avuga ko ikawa ifasha ubwonko gukora neza, umuntu agatekereza vuba akabasha kwibuka, igatera imbaraga umubiri n’imikorere yawo.

2. ikawa ifasha mu mikorere y’urwungano rw’ihumeka, n’urwungano ngogozi ifasha mu kuvubura amatembabuzi, ikanafasha amara gukora.

3. ikawa yongera imikorere y’urwungano rw’amaraso.

Ibibi byo kunywa ikawa nyishi

[hindura | hindura inkomoko]

1. Igihe umuntu afashe ikawa irengeje urungero, umutima utera cyane, kandi igatera kubura ibitotsi.

2.Ikawa iyo ibaye nyinshi ikarenza amamiligarama 600 ku munsi, ngo umuntu ashobora kugira ingaruka zikomeye zirimo guhunikira, kugira ubushyuhe mu mubiri, kuba waribwa mu gifu, kunanirwa kurya no gususumira ku intoki.